Nkuko tubizi umufana n’umuntu ugira uruhare runini mu iterambere ry’umuziki w’umuhanzi akaba ariyo mpamvu twahisemo kureba uko abahanzi bazitabira pggss 7 bitwara ku bakunzi babo.

10.Social mulaMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Social Mula n’umuhanzi  nawe wagize amahirwe yo kuza mu bahanzi bazahatanira pggss 7 gusa utajya witabira ibikorwa bitegurwa n’abakunzi be ndetse no gufata phone y’umuntu atazi bikaba bitoroshye uyu muhanzi ahanini akaba akunzwe n’igitsina gore kubera ijwi rye n’amagambo aba mu ndirimbo ze.

9.ChristopherMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Christopher nawe n’umuhanzi uzitabira pggss 7 ndetse unakunzwe cyane akaba afite abafana be bitwa “Imanzi” gusa akaba atajya yitabira ibikorwa byabo nawe akaba atajya yitaba nimero atazi ndetse niyukuriye abakunzi be akaba atajya ayitaba.

8.Oda PaccyMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Oda paccy nawe n’umuhanzi uzitabira pggss 7 akaba afite abafana be bitwa “Indangamirwa” gusa nkuko twabitangarijwe n’abakunzi be ngo nta gikorwa cyabo na kimwe ajya agaragaramo keretse icyo yiteguriye ngo ndetse niyo abakunzi be bamuhamagaye buri gihe ababwira ko ahuze ibi abakunzi be bakaba babifata nko kutabaha agaciro ngo dore ko burigihe aboherereza uwo yita manager we Elyse.

7.Devis DMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Kunshuro ye yambere uyu muhanzi  agiye gukandagira mu irushanwa rya pggss Davis D nawe akaba atajya yitabira ibikorwa byose bitegurwa n’abakunzi be gusa ngo iyo bamuhamagaye aragabaniriza bihagije.

6.ActiveMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Aba basore batatu bagize itsinda rya Active Tizzo,Derek na Olivis aba basore nabo ngo bakaba batajya bitabira ibikorwa by’abakunzi babo  keretse rimwe na rimwe nibwo Olivis abigaragaramo gusa nabo ngo iyo abakunzi babo babahamagaye barabaganiriza nta kibazo keretse Derek.

5.Danny NanoneMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

 

Umuraperi Danny Nanone nawe n’umuhanzi uzitabira pggss 7 uyu muhanzi ngo mu buzima iyo abakunzi be bamuhamagaye  akunda ko batera story kuko we ngo arabubaha cyane kuko ngo aho ageze babigizemo uruhare runini cyane gusa nawe akaba atajya yitabira ibikorwa bitandukanye abakunzi be bagenda bategura.

4.Mico The BestMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Uyu muhanzi ubarizwa munzu itunganya umuziki ya Super Lever kwitaba nimero atazi nawe bikaba ari ikibazo gusa ngo agerageza uko ashoboye akitabira ibikorwa bya bakunzi be niyo adafite umwanya aha ubutumwa ukuriye abafana akabubagezaho.

3.Queen cha

Menya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Queen cha nawe n’umuhanzi  uzitabira pggss 7 uyu muhanzi inshuro yitaba nimero atazi ninke cyane gusa akaba agerageza uko ashoboye akagaragara mu bikorwa bitandukanye by’abakunzi be baba bateguye  bitwa “Ibikomangoma”.

  1. Bull DoggMenya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Bull Dogg umwe mu baraperi bakunzwe hano mu Rwanda akaba nawe azitabira irushanwa rya pggss 7 uyu muhanzi iyo abakunzi be bateguye ibikorwa bitandukanye agerageza uko ashoboye akabyitabira  ndetse akaba akunda cyane kuganira n’abakunzi be batandukanye ngo dore ko iyo umufana we amuhamagaye batera story nkaho basanzwe baziranye kandi bataranabonana.

1.Dream Boys

Menya uko abahanzi bari muri pggss 7 bitwara ku bakunzi babo

Dream Boys n’itsinda ryabasore babire Platini na Tmc aba bosore bakaba bakunda abakunzi babo cyane bazwi ku izina Indatwa” dore ko nta ndirimbo yabo bakora ngo basoze badashyizemo izina ry’abakunzi babo ndetse aba basore bakaba bagerageza uko bashoboye bakitabira ibikorwa bitegurwa n’abakunzi babo bakaba banisanzurana n’abakunzi babo iyo babahamagaye kuri telephone zabo zigendanwa.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU