Mugihe habura igihe gito ngo shampiyona zo ku mugabane w’iburayi zirangire ubu ikiri kuvugwa cyane n’amakipe atandukanye yifuza bamwe mu bakinnyi.

Mamadou Sakho

Uyu mukinnyi akaba yari yaratijwe mu ikipe ya Crystal Palace na Liverpool iyi kipe ikaba yifuza ko yagumana uyu mukinnyi Liverpool ikaba iri kumushakamo miliyoni 30 z’amayero (£ 30 million ).

James Rodriguez

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Real Madrid akaba yifuzwa n’ikipe ya Manchester United uyu mukinnyi ibijyanye no kwerekeza muri Manchester United bikaba bizatangazwa ku cyumweru.

Sead Kolasinac

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Schalke 04 yo mu gihugu cy’ubudage kuri ubu akaba ari kwifuzwa n’ikipe ya Arsenal.

Alexis Sanchez

Uyu mukinnyi rutahizamu w’ikipe ya Arsenal nyuma yo kwifuzwa n’amakipe atandukanye noneho ubu iri kumwifuza cyane n’ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa.

Pepe

Pepe kuri ubu akaba yamaze kwemera ko agomba kuva mu ikipe ya Real Madrid akerekeza mu ikipe ya Inter Milan yo mu butariyani.

Diego Costa

Diego Costa wakiniraga ikipe ya Chersea kuri ubu akaba yifuzwa n’ikipe yo mu gihugu cy’ubushinwa yitwa Shanghai Shenhua.

Riyad Mahrez

Mahrez wakiniraga ikipe ya Leicester City arifuzwa cyane n’umutoza wa Asenal, Arsene Wenger akaba yifuza ko yakwerekeza muri iyi kipe.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU