Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, itandukana rya New Level na Buravan n’ibindi byinshi ni bimwe mu byavuzwe cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda nkuko bigaragara aha hakurikira.

Muri iki cyegeranyo hifashisha inkuru zitandukanye ziba zaracicikanye mu bitangazamakuru byandikira hano mu Rwanda.

Utu ni tumwe mu dushya n’udukoryo twaranze icyumweru

New Level na Yvan Buravan bahagaritse imikoranire.

Umuhanzi Yvan Buravan wabarizwaga mu nzu itunganya umuziki ya New Level kuri ubu ntago akiri umwe mu bagize New Level nyuma yuko amasezerano bari bafitanye arangiye.

New Level igiye gufasha undi muhanzi-David Bayingana

Indirimbo Too Much yakojeje isoni bamwe mu bahanzi nyarwanda

Mu minsi ishize nibwo hasohotse indirimbo ihuriyemo ibyamamare bitandukanye yitwa Too Much, maze abantu bacika ururondogoro bitewe n’imyambarire igayitse yiganjemo yatumye bamwe mu bahanzi nyarwanda baseba imbere y’abakunzi babo, aho twavuga nka Uncle Austin ugaragara ari kumwe n’umukobwa washyize umunwa ku gitsina cye.

Umukobwa asa nkuwashyize umunwa we ku gitsina cya Austin

Igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyabereye I Gicumbi

Kuwa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, abahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star berekeje mu karere ka Gicumbi ku kibuga cy’umupira w’amaguru ahabereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa, gikurikira icyambere cyabereye mu karere ka Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017.

LIVE:Kurikirana igitaramo cya Primus Guma Guma I Gicumbi

Miss Jojo yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo n’umukunzi we Salim Minani nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki 29 Nyakanga 2017.

Ikinyoma cyemezaga ko Kendrick Lamar agiye kuza mu Rwanda

Mu minsi ishize nibwo hasakaye urupapuro rwamamazaga igitaramo cyiriho ifoto y’ umuhanzi w’ icyamamare Kendrick Lamar bemeza ko azataramira abanyarwanda gusa EAP byavugwaga ko yagiteguye yahakanye aya makuru yivuye inyuma.

Ikinyoma cyemezaga ko Kendrick Lamar agiye kuza mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU