Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2017, Sibomana Patrick uzwi nka Papy yakoze ubukwe n’umukunzi we Housnat Sultan nk’ikimenyetso cyo kuzibanira akaramata nk’umugore n’umugabo.

VIDEO: Irebere ubukwe bwa Sibomana Papy ukinira APR FC

Papy ni umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse n’amakipe yo hanze atangiye kwifuza uyu musore.

Patrick n’umukunzi we Sultan Housnat bakundanye kuva mu bwana bwabo, biga mu ishuri rimwe bigera aho bapanga umushinga w’ubukwe, none birangiye bahamije kubana akaramata.

Uyu munsi udasanzwe kuri aba bombi wabaye Tariki ya 20 Gicurasi 2017, dore ko bakoze ubukwe bubereye ijisho, maze ababutashye bose bahava babwirahira ndetse n’ibyishimo byabarenze.

VIDEO: Irebere ubukwe bwa Sibomana Papy ukinira APR FC

VIDEO: Irebere ubukwe bwa Sibomana Papy ukinira APR FC

Nkuko bigaragara mu mashusho(Video), irebere uko ibi birori byari bimeze 

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU