Mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Musanze habereye igitaramo cy’amateka cyo kwibuka Bob Marley kikaba cyarateguwe n’aba Rasta bahagarariwe na Natty Dread.

Ni igitaramo cyari cyiganjemo indirimbo za Raggae cyane ko arizo Marley yaririmbaga ndetse akaba arizo n’aba Rasta bakunda.

Iki gitaramo cyabereye mu mugi wa Musanze hagati ahazwi nka Harmonica, kikaba cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, harimo aba Rasta ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange bakaba bari bagamije kwibuka umwami wa Raggae, Bob Marley umaze imyaka 36 yitabye Imana.

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Abahanzi bataramiye abakunzi babo babinyujije mu ndirimbo za Bob wibukwaga, Lucky Dube n’abandi, ndetse bakajya banyuzamo bagacuranga n’imirya ya Guitar bigana indirimbo zikunzwe cyane mu njyana ya Raggae.

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Natty Dread wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo yashimishije abakunzi be baherukaga kumubona kera abinyujije mu ndirimbo ze nka Hobe Hobe n’izindi nyinshi, ndetse akajya anaririmba indirimbo za Bob Marley babanye igihe kirekire.

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU