Gukunda ni urugendo rurerure rusaba kwitonda no kwihangana , nutangira kwibaza ibibazo byinshi mbese ukumva ntibigenda ntuzabishire amakenga. Uramutse uhuye n’ibi bimenyetso mu rukundo, watinze kuruhagarika.

Niba warahuye n’ibi bimenyetso mu rukundo watinze kuruhagarika



Dore ibimenyetso wareberaho bikakwereka ko mukwiye guhagarika urukundo.

  1. Kuba mutakizerana

Hagati y’abakundanye kwizerana ni kimwe bintu bikomeye cyane,niba hagati yawe n’umukunzi wawe mutakizerana mukwiye kuruhagarika kuko rutagihari,uzabibwirwa cyane no kwibaza aho umukunzi ari buri kanya wibaza ibyo yaba arimo akora kandi yabikubwiye, yakubwira ikintu ugatangira kumva hari icyo aguhishe. Nubona ibi uzihutire kuruhagarika kuko kutizera uwo mukundana bishobora kugutera uburakari n’ifuhe hagati yanyu.

2. Kuba hari ibyo mutagihuza

NIbigagarira buri wese ko umuntu agira ibyo akunda nko kwitabwaho, amahoro nyamara ugasanga undi we biramubangamiye cyane, niba ufite umukunzi ukaba utakihanganira ko ajya mu kabari yajyayo ugatangira kumucyeka ibindi byinshi, ntuzatinye gufata umwanzuro wo kuruhagarika.

3. Niwisanga nta mishinga ugipanga umutekereje

Ni iby’ingenzi cyane gutekereza uwo mukundana , bigaragara cyane iyo mugitangira urukundo kuko ntacyo ubasha gukora utabanje kumumenyesha no kumugisha inama, rero niwisanga mu gihe adahari ugomba gukora icyo ushaka uzamenye ko urukundo ruri mu marembera uzaruhagarike wihuse.

4. Kuba mutakigira ibikorwa bibahuza mukanezererwa hamwe

Niba mwarajyaga mufata umwanya nka rimwe mu cyumweru mugahurira ahantu mukaganira cyangwa se mukabikora kuri telephone uabona bitakiba uzibaze impamvu ifatika yabiteye,wareba ukabona byarizanye bias nkaho ntawe ukibonera umwanya undi,washa nuko mwahura ngo muganire ugasanga nta mwanya afite w’ibyo uzamenye ko urukundo rwanyu ruri gukonja

5. Kuba wumva wakwishakira undi.

Iki kimenyetso kirakomeye cyane kuko niba uhura n’undi muntu ku kazi ukumva wamukunda kubera ko muvuganye,cyangwa watembereye ahantu wahura n’undi muntu muntu ukumva hashobora kuvukamo urukundo kandi byitwa ko ufite umukunzi umukunzi ni gihamya ko nta rukundo ruhari.

6. Kuba ejo hazaza mubanye utahabona

Urkundo rurakomeye ndetse ruganisha ku mubano uhoraho,gusa niba ugerageza kureba ejo hazaza hanyu ntuhabone cyangwa se umukunzi ukabona ntatekereza ejo hazaza hanyu, niba utajya ubona ishusho y’ejo hazaza cyangwa ngo ubone iy’ubukwe bwanyu watinze guhagarika urukundo.

6. Niba umukunzi wawe ubona yabaye umuntu usanzwe

Niba wari usanzwe uvugana n’umuntu mukaganira ku buryo bukoze ku mutima ,wajya kubona ukisanga atakigushishikaje ngo uramubaza uko yaramutse mbese mwanavugana ukumva ubuze icyo umubwira  ni ikimenyetso cy’uko ruri gukendera.

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso cyangwa ugasanga bihuriranye ari byinshi, uzashake umukunzi wawe mubiganireho, ushake ikibyihishe inyuma, naho ubundi watinze kuruhagarika.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU