Abahanzi bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season 7 PGGSS7 bashyize hanze indirimbo nshya yitwa Tujye Ibicu bakoranye nyuma ya Ryoherwa yakozwe n’abahanzi bo muri PGGSS6 mu mwaka ushize.

PGGSS7: Abahanzi bakoranye indirimbo yitwa Tujye Ibicu

PGGSS7: Abahanzi bakoranye indirimbo yitwa Tujye Ibicu

Aba bahanzi bose uko ari 10 mu minsi ishize bari bahugiye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye aho baherutse gutanga agera kuri miliyoni eshatu yo kugura mituweli z’abatishoboye mu karere ka Rubavu.

Iyi ndirimbo nshya yitwa Tujye Ibicu iri mu njyana z’ibyinitse k’uburyo izajya isusurutsa abitabiriye ibitaramo bya Guma Guma mu ntara zitandukanye.

PGGSS7: Abahanzi bakoranye indirimbo yitwa Tujye Ibicu

PGGSS7: Abahanzi bakoranye indirimbo yitwa Tujye Ibicu

Tubibutseko iri rushanwa rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rikarangira 04 Kamena 2017, rikanyura mu turere dutanu gusa aritwo:

  • Huye (kuya 20/05/2017)
  • Gicumbi (kuya 27/05/2017)
  • Ngoma (03/06/2017)
  • Rubavu (10/06/2017)
  • Kigali hazabera Finale (kuya 24/06/2017)

Abanzi bazahatana muri iri rushanwa rya PGGSS7 ni:

  • Christopher
  • Social Mula
  • Dream Boys
  • Active
  • Queen Cha
  • Paccy Oda
  • Danny Nanone
  • Bull Dogg
  • Mico The Best
  • Davis D

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU