Abahanzi 10 bari guhatanira igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 berekeje mu karere ka Huye aho bagiye mu myiteguro y’igitaramo cya mbere bazahakorera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi, rikaba rizitabirwa n’abahanzi 10 aribo Christopher , Social Mula, Dream Boys, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best, Davis D.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizagira ibitaramo bitanu byonyine bizaca muri buri ntara y’igihugu, Huye (kuya 20/05/2017), Gicumbi(kuya 27/05/2017), Ngoma(03/06/2017), Rubavu(10/06/2017), na Kigali hazabera Finale(kuya 24/06/2017).

Ingengabihe y'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7
Ingengabihe y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi abahanzi bose uko ari 10 berekeje I Huye mu myiteguro y’igitaramo bazakora ejo kuwa gatandatu.

PGGSS7:Abahanzi bose uko ari 10 berekeje I Huye

Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryagaragayemo impinduka zinyuranye, aho abashyushyarugamba bari bamenyerewe ataribo bazakora kuko Buryohe na Kate Gustave aribo bazashyushya ibirori, mu gihe abagize akanama nkemurampaka bo ntacyahindutse kuko hazakora abasanzwe bakora(Tonzi, Lion Manzi na, Aimable Twahirwa)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU