Rutahizamu ukomeye ukinira ikipe ya Borrusia Dortmund, Pierre Emerick Aubameyang yamaze kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain aguzwe akayabo ka miliyoni 61 z’amayero.

Pierre Emerick Aubameyang yaguzwe na PSG

Nkuko amakuru aturuka mu ikipe ya PSG abishimangira, ngo Aubameyang yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya PSG aho bahaye ikipe ya Borussia Dortmund(uyu musore asanzwe akinira) akayabo ka miliyoni 61 z’amayero.

Aubameyang ukomoka mu gihugu cya Gabon ari mu bakinnyi bakomeye ikipe ya Borrusia Dortmund igenderaho ndetse ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu gihugu cy’ubugade.

Uyu musore w’imyaka 27 azerekeza mu gihugu cy’ubufaransa mu mpeshyi, ikipe ya Paris Saint Germain ikaba izajya imuhemba ibihumbi ijana na mirongo itandatu n’umunani by’amayero ku cyumweru(£168,000).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU