Umuhanzikazi Queen cha uri mubazahatanira pggss 7 yahishuye ibanga yumva azakoresha muri iri rushanwa kugira ngo arusheho kwitwara neza.

Mugemana Yvonne wamenyekanye nka Queen cha n’umwe mu bahanzi bazahatanira pggss 7 izatangira kuri 20 Gicurasi uyu mwaka ikaba izatangirira mu karere ka Huye uyu muhanzikazi ukunzwe cyane kubera ijwi rye ndetse n’uburanga bwe akaba afite indirimbo nyinshi zitandukanye zamenyekanye nka Umwe rukumbi ari kumwe na Rider man,Kizimya mwoto ari kumwe na Safi ndetse niyo aherutse gushyira hanze Baby Love nayo ari kumwe na Safi n’izindi nyinshi zitandukanye.

Uyu muhanzi nkuko yabitangarije Touchrwanda ngo ariteguye cyane akaba kuri we imbaraga za mbere yizeye ari uko abakunzi be bazamushyigikira bakamuba hafi ndetse ngo n’itangazamakuru rikamufasha nkuko badahwema kubikora.

Twamubajije ku muhanzi yaba aha amahirwe yo kuryegukana adusubiza ko muri iri rushanwa nta muhanzi urimo woroshye kandi nta n’umuhanzi urimo ukanganye cyane abona bose bari ku rwego rumwe akaba ahamya ko uzatwara iri rushanwa ari uzaba yariteguye neza kurusha abandi.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU