Umukino wahuzaga Rayon Sport na Kirehe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Rayon Sport ibonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1  ikomeza inzira igana ku gikombe.

Rayon Sport itsinze kirehe ishimangira gutwara igikombe

Umukino wahuje Rayon Sport n’umukino utoroheye na gato iyi kipe kuko Kirehe yaje yakaniye nayo ishaka amanota atatu

igice cya mbere cyaranzwe no kubura kw’ibitego kuko amakipe yombi yarakiri kwigana maze igice cya mbere kiza kuraqngira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Rayon Sport itsinze kirehe ishimangira gutwara igikombe

Mu gice cya kabiri byaje kuba ibibazo ku ikipe ya Rayon Sport ku munota wa 54 Kirehe yabonye igitego cyaturutse kuri koroneri yarenze abakinnyi bose usanga umukinnyi wa Kirehe wahinduye umupira ashyira ku kuguru kw’iburyo awohereza mu izamu Kirehe iba ibonye igitego cya mbere.

Rayon Sport itsinze kirehe ishimangira gutwara igikombe

byahise bituma kuri uyu munota Masudi ahita akora impinduka akuramo Lomami yinjiza Moustapha uyu akaba yahise yongera imbaraga muri ba rutahizamu

ku munota wa 64 Rayon Sport yakoresheje imbaraga maze Savio ayibonera igitegocyiza cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri maze Rayon sport iba irishyuye.

Rayon Sport yakomeje gukinana imbaraga maze ku munota wa 74 Moustapha winjiye asimbuye yaje kubonera Rayon Sport igitego cya kabiri aricyo cy’intsinzi

Rayon Sport itsinze kirehe ishimangira gutwara igikombe

Abafana n’abakinnyi ba Rayon Sport bakaba bishimiye iyi ntsinzi kuko n’intsinzi bari bakeneye kandi yabagoye.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU