Rayon Sport kuri ubu isabwa gutsinda umukino w’ejo bafitanye na Mukura ubundi ikegukana igikombe cya shampiyona, yakaniye kuzakorerwa inzira na Apr Fc mu rwego rwo kuyiha icyubahiro ku mukino uzahuza aya makipe yombi.

            Aya makipe iyo yahuye haba harimo ishyaka ridasanzwe

Nkuko bimaze kumenyerwa ko iyo ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona itararangira amakipe yose bahuye nyuma bakora imirongo ibiri ubundi ikipe yatwaye igikombe igacamo hagati bayikomera amashyi mu rwego rwo kuyiha icyubahiro.

Manchester United iha Chelsea icyubahiro 2005 ubwo bahuye yaramaze gutwara igikombe

Ni muri urwo rwego Rayon Sport nayo yifuza yifuza kuzakomerwa amashyi na mukeba wayo bahora bahanganye Apr Fc ku mukino uzabahuza dore ko Rayon Sport kuri ubu isabwa gutsinda umukino w’ejo bafitanye na Mukura ubundi ikegukana igkombe cya shampiyona bidasubirwaho.                 Moussa Camara nawe wari uri mu bihano akaba yagarutse

Nkuko abenshi mu bakunzi ba Rayon Sport babitangarije Touchrwanda ngo bakaba bizeye neza ko igikombe bamaze kugitwara gusa kuri ubu icyo bifuza akaba ari ukuzakomerwa amashyi na mukeba Apr Fc mu rwego rwo kubaha icyubahiro ku mukino uzabahuza.Rayon Sport ikaba isabwa gutsinda umukino umwe gusa mu gihe  Apr Fc isabwa gutsinda imikino yose isigaranye.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU