Ikipe ya Rayon Sport yihereranye ikipe ya Gicumbi FC iyitsinda imvura y’ibitego mu mukino w’ikirarame cya shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FC

Uyu mukino urangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze Gicumbi FC ibitego bitandatu kuri Kimwe, ibasha kurusha ikipe Mukeba wayo(APR FC) amanota agera ku icumi(10).

Umutoza Masoudi Djuma wari umaze icyumweru mu bihano niwe watoje uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi nka myugariro Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bafite imvune.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot kuri Coup Franc, mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Lomami Frank, icya Gatatu gitsindwa na Nsengiyumva Moustapha, igice cya mbere cyibura umunota umwe kugira ngo kirangire Muhire Kevin atsinda igitego cya Kane cy’ikipe ya Rayon Sport.

Rayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FCRayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FC

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yakomeje kwitwara neza maze Lomami Frank ayitsindira igitego cya gatanu, cyaje giherekejwe n’igitego cya Gatandatu cyatsinzwe na Moustapha, igitego kimwe cy’ikipe ya Gicumbi cyabonetse ku munota wa 90 gitsinzwe na Ndayambaje Selemani.

Rayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FC

Rayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FC

Rayon Sport yigishije ruhago ikipe Gicumbi FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU