Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’abanyaburayi cyiswe “European Street Fair” kikaba cyitabiriwe n’abantu batagira ingano.

“European Street Fair”
“European Street Fair” yari yiganjemo abanyaburayi benshi

Ni igitaramo cyabereye muri Parking ya Sitade Amahoro aho kwinjira byari ubuntu, abafana benshi bari baje kwihera ijisho abahanzi bakunda.

Arthur Nkusi niwe wari umushyushyarugamba
Arthur Nkusi niwe wari umushyushyarugamba
Kwinjira byari ubuntu
Kwinjira byari ubuntu

Muri iki gitaramo cyari kiganjemo abanyaburayi benshi cyasize umuraperi Riderman yerekanye ko ari uwambere muri muzika nyarwanda maze akora ibitakozwe nundi muhanzi waririmbye muri iki gitaramo.

Riderman yerekanye ko ahetse muzika nyarwanda
Riderman yerekanye ko ahetse muzika nyarwanda

Muri iki gitaramo haririmbye Abanyeshuri bo ku nyundo, Angel Mutoni, Yvan Buravan, Charly na Nina, n’abandi benshi gusa umuraperi Riderman yagaragaje ko afite inararibonye mu ruhando rwa Muzika maze ageze ku rubyiniriro abantu bose barusimbuka bamwereka ibyishimo bidasanzwe.

 Abanyeshuri bo ku nyundo
Abanyeshuri bo ku nyundo
 Yvan Buravan na Charly na Nina
Yvan Buravan na Charly na Nina

Abafana ba Riderman bari bitwaje ibipapuro biriho izina rye mu rwego rwo kwerekana ko bamushyigikiye cyane, ibi bikaba byaje no gutuma yerekana itandukaniro ku rubyiniro maze abanyaburayi bari aho bose bamukurira ingofero.

Riderman ati "Holo Holo Holo"
Riderman ati “Holo Holo Holo”
Abafana be bari bamushyigikiye cyane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU