Ku bufatanye bw’ Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) ndetse n’ubuyobozi bw’uturere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro hibutswe imiryango isaga 7700 yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi yabaruwe mu turere 17 igizwe n’abasaga 34 823.

Muri iyi miryango GAERG yabaruye kuva muri 2009, muri utu turere 3 tw’Intara y’Iburengarazuba habaruwemo imiryango isaga 886 igizwe n’abasaga 4256 yibutswe by’umwihariko mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2017 mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka iyi miryango yazimye,ibitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse ahiswe kuri Commune Rouge habereye ubwicanyi ndenga kamere rushyinguyemo imibiri 4500.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie amaze gutanga ikaze ku baje gufata mu mugongo utu turere yongeye gusaba abantu bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Perezida wa GAERG, Olivier Mazimpaka

Perezida wa GAERG, Olivier Mazimpaka, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye kuko itagira abayibuka cyane ko ngo nta n’umwe wo mu miryango yabo wigeze arokoka ngo ajye abibuka.

Yagize ati ” Mu muco nyarwanda iyo umuntu yitabye Imana uwasigaye ni we wita kuri gahunda zose zo gushyingura, no kwibuka, bagategura misa, bariya rero nta wabo wasigaye ngo ajye abibuka ariko ntibazazima turiho, nitwe rero duhari kugira ngo tubibuke, tubahe icyubahiro bambuwe.”

Yasabye abakoze Jenoside ndetse n’abandi bantu batandukanye bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazizi Jenoside kugeza ubu itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe bityo abarokotse babashe kuruhuka.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Jeannne d’Arc Gakuba, yasabye GAERG gukomeza umugambi wo gukusanya imibare no gukusanya ibimenyetso kugira ngo amateka atazavaho yibagirana.

Yagize ati “Icyo mbona gikwiye ni uko twakomeza twa turere natwo 13 dusigaye tukabona imibare yatwo, hanyuma tukabihuza byose bikavamo igitabo kikajya cyigishwa, abana bakabimenya, amahanga akabimenya kuko turi mu bibazo bigendanye n’ihakana.”

Mu kwibuka imiryango yazimye hagenderwa ku murongo umwe ugira uti “Ntukazime nararokotse”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU