Umuraperi wo muri Nigeria Douglas Jack Agu wavutse taliki ya 19 Kanama 1989 akaba azwi ku izina rya Runtown n’umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi wavutse taliki ya 11 Ugushyingo 1989, bategerejwe hano i Kigali mu gitaramo bemeza ko bazasusurutsa abanya Kigali kakahava.

Douglas Jack Agu
Umuraperi wo muri Nigeria Runtown

Mu minsi yashize umuraperi Runtown yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook ko arimo gutegura igitaramo yise “Kigali Runtown Experience”, icyo gitaramo kikaba kizabera hano i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2017n’ubwo aho kizabera neza hataramenyekana. Runtown kandi akaba azafashwa muri icyo gitaramo n’umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi.

Nkuko yabitangaje mu butumwa bw’amashusho, Runtown yashimangiye ko muri icyo gitaramo kizabera i Kigali azaba aherekejwe n’abasanzwe bamucurangira, ngo akaba yiteguye gususurutsa abanyarwanda kakahava. Sheebah we ku ruhande rwe yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ararikira abanya Kigali icyo gitaramo.

Sheebah Karungi
Sheebah Karungi wo muri Uganda

Tubibutse umuhanzi Runtown utegerejwe hano i Kigali ari umwe mu baraperi bakomeye kandi bubashywe cyane  mu gihugu cye cya Nigeria, benshi mukaba muzi indirimbo ye yitwa “Mad Over You”, iyi ndirimbo ikaba yarigeze no kugera ku mwanya wa 38 ku rutonde rwa Billboard Twitter Top Tracks.

Runtown kandi akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ze nyinshi zirimo iyitwa “Lagos to Kampala”, indirimbo yakoranye n’umuhanzi Wizkid nawe ukunzwe cyane muri Nigeria, hamwe n’izindi zitandukanye yagiye akora mu njyana zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU