Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume uzwi ku izina rya Sat B ni umwe mu bahanzi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’indirimbo zikomeye yakoranye n’ibyamamare bya hano mu Rwanda.

Sat B benshi bamumenye mu ndirimbo nka Too Much, African Girl, Nyampinga, Generation Moto Moto n’izindi nyinshi zitandukanye zabiciye bigacika mu Burundi no mu Rwanda. Sat B arabara inkuru y’uburyo urukundo rubabaza

Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise Rwagiye he, aho aba avuga uburyo urukundo rubabaza cyane igihe ukunda umuntu utagukunda.

Muri iyi ndirimbo SAT B avugamo uburyo wegurira umukobwa umutima wawe wose, ukamuha buri kimwe ukirya ukimara nyamara ntumenyeko uri guta umwanya w’ubusa kubera ko yifitiye undi mukunzi.

Sat B arabara inkuru y’uburyo urukundo rubabaza

Ni indirimbo yakoreye iwabo mu gihugu cy’u Burundi dore ko ariho arimo kubarizwa muri iyi minsi, ikaba yarakozwe na Producer Amir

Kanda hano wumve Rwagiye he ya Sat B 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU