1. Mwarimu yabajije Joriji umurwa mukuru wa Kenya, Joriji ati “Ni Kenyata”, mwalimu yongera kubaza Joriji umurwa mukuru wa zambiya Joriji ati “Ni Mozambike.” Arongera aramubaza umurwa mukuru wa Niger, Joriji ati “ni Nigeriya” maze mwarimu n’uburakari bwinshi ati “Joriji nunanirwa kuvuga umurwa mukuru w’u Rwanda ndagusohora hanze, Joriji yiyemeye cyane ati ”Icyo hari utakizi koko mwari? mwarimu ati ngaho mbwira umurwa mukuru w’u Rwanda Joriji ati “Ni Rwandex-Remera.”

byendagusetsa

2. Nuko pasitoro witwa Joriji ari kubwiriza ati “inzoga ni mbi nshoboye kubona byeri zo kwisi zose nazimena mu mugezi.”
Urusengero rwose hamwe ruti “Amen”
Arongera ati “mbonye vins zose nazimena mu mugezi.”

Urusengero rwose ngo “Amen”
arakomeza ati “Mbonye J&B zose na whisky zo ku isi zose nazimena mu mugezi.
Abari mu rusengero bose cyane bati “ Ameeennn.

Arangije kubwiriza umudiyakoni arahaguruka ati “kugira ngo dusoze ikigisho cyacu cy’uyu munsi duhaguruke turirimbe indirimbo ya 127 mu zihimbaza Imana

Aratera ati “Tuzanywa twese ku mugezi.”
Urusengero rwose ruti “Haleluya!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU