Umuhanzikazi Teta Diana wari umaze igihe kingana n’umwaka ku mugabane w’iburayi ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugaruka ku ivuko ndetse akanahura n’abakunzi be mu gitaramo cya Gakondo Group.

Teta Diana yishimiye kugaruka ku ivuko
Teta yafatanyije na Jules Sentore mu gitaramo cya Gakondo Group

Teta Diana wamenyekanye mu ndirimbo nka Velo, Tanga Agatego, Canga ikarita n’izindi nyinshi yagiye I burayi mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 bamwe batangira kuvuga ko ashobora kutazagaruka gusa we akemeza ko atatera umugongo igihugu cye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017 ubwo mu mugi wa Kigali haberaga igitaramo cya Gakondo Group, Teta Diana yatunguye benshi mu buryo batacyekaga maze babona aje kuririmba ari nako abaramutsa nk’umuntu wari umaze igihe kitari gito atari mu gihugu cye.

Teta Diana yishimiye kugaruka ku ivuko
Abitabiriye igitaramo cya Gakondo Group, Teta yabashimishije cyane

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kugaruka mu Rwanda bikanahurirana n’isabukuru ye.

Yagize ati “Ibyifuzo narimfite ku munsi w’isabukuru yanjye ni ukugaruka ku ivuko ryanjye aho nzibukira ibihe byinshi binyuranye kandi nabikoze, nshyimiye buri umwe wese wanyifurije isabukuru nziza kandi nshimishijwe no kugaruka mu rugo.”

Teta Diana yishimiye kugaruka ku ivuko
Teta ngo yifuzaga kwizihiza isabukuru ye ari mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU