The Rock, Umukinnyi w’ icyamamare mu gukina ama film  arifuza kuziyamamariza kuyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika mu mwaka wa 2020 nkuko abafana be bagiye babimusaba.

Amakuru avuga ko The Rock ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru wa Leta zunze ubumwe za America yari amaze igihe avugwa cyane, kuri ubu yamaze kwemezwa na nyir’ubwite ko yamaze kubifata mu nshingano ze.

Dwayne Douglas Johnson uzwi cyane nka “The Rock” afite imyaka 45 akina amafilm akayakora ndetse akanayatunganya yatangaje ko yishimiye cyane kumva abafana be bifuza ko yazitabira amatora ya perezida wa USA mu matora ya 2020.

Ibi byatangajwe nyuma y’ amakuru yavugaga ko “The Rock” benshi bifuza, cyangwa ndetse banizeye ko azahatanira amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.   Ikinyamakuru Fox News ubwo cyaganiraga na The Rock mu kiganiro bagiranye muri iki cyumweru gitambutse yavuze ko bimushimishije cyane kumva abantu bamufata muri urwo rwego kuko bimugaragaeiza urukundi bamufitiye ndetse n’ icyubahiro bamuha.  

“Ndibaza ko ibi biterwa nuko abantu bifuza ubuyobozi butandukanye, nako buruta uburiho ubu, abantu bakeneye umutuzo kurusha uko bakeneye induru.”

Nubwo the Rock atigeze abivuga yeruye, mu kiganiro cye na Fox News, yavuze ko ashobora kubitekerezaho akaba yakwiyamamariza amatora ya president wa USA igihe manda ya mbere ya Donald Trump izaba irangiye.  

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock yakunzwe cyane ubwo yakinaga umukino wo gufatana uzwi nka catch nyuma aza kuwusezera ho ashyira imbaraga nyinshi mu gukina ama film. Uyu mugabo yakinnye mu mafilim yamenyekanye harimo nka Central intelligence, San Andreas, Moana, Baywatch yagiye hanze muri uku kwezi ndetse na Fast and Farious yahuriyemo n’ ibindi byamamare muri Cinema y’ Isi. 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU