Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umugande Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso umuvandimwe wa Jose Chameleone.

Umuhanzi Theo Bosebabireba
Theo Bosebabireba




Theo Bosebabireba wamenyekanye mu ndirimbo nka Ubwoba ni bushire, Umunyabwenge n’izindi nyinshi mu minsi ishize nibwo yatangaje ko agiye kujya akorana n’abahanzi baririmba indirimbo z’isi, aho yahereye ku bahanzi ba hano mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Amag The Black.

Mu minsi ishize Bosebabireba yari yerekeje mu gihugu cy’ubugande aho yari yaragiye gusoza umushinga w’indirimbo afitanye na Pallaso irajya hanze vuba aha.

Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Pallaso
Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Pallaso

Mu kiganiro na Touchrwanda, Theo yavuze ko amaze iminsi mu gihugu cy’ubugande aho yari yaragiye kurangiza umushinga w’indirimbo yakoranye n’icyamamare Pallaso ndetse arateganya kuyishyira hanze vuba aha.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU