Ibi ni bimwe mu byaranze imyidagaduro ya hano mu Rwanda muri iki cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi kirangiye, muri iki cyegeranyo twifashishije ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda.



Umuhanzikazi Ciney yesezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzikazi Uwimana Aisha Ciney yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Tumusiime Ronald ndetse ubukwe bwaba bombi bukaba buteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa Nyakanga.

Icyamamare muri Cinema, Morgan Freeman ari mu Rwanda

Icyamamare muri Cinema, Morgan Freeman ari mu Rwanda Icyamamare muri Cinema, Morgan Freeman ari mu Rwanda

Morgan Freeman, umukinnyi w’icyamamare ku isi kandi wubatse amateka muri Sinema ari I Kigali mu ruzinduko rwagizwe ibanga ku buryo n’itangazamakuru ryabimenye yahageze, ndetse yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi, anasura ingagi zo mu birunga.

Natty Dread yakoze igitaramo cyo kwibuka Bob Marley I Musanze

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Musanze: Natty Dread yakoze igitaramo cy’amateka

Mu rwego rwo kwibuka Bob Marley umaze imyaka 36 yitabye Imana, Natty Dread afatanyije n’abandi ba Rasta yakoreye igitaramo cy’amateka mu karere ka Musanze.

Mama Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Mugabushaka Jeanne Chantal usanzwe uzwi nka Eminante yamenyekanye kuri radio na Tv 10 akaba yaranagaragaye nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora ba Nyampinga b’u Rwanda, yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri aho yahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.



Neg G yibasiye bikomeye Asinah nyuma yo kuva mu buroko

Neg G yandagaje Asinah amwita umusinzi

Umuraperi Neg G wari umaze iminsi mu gihome yibasiye umuhanzikazi Asinah amushinja kumubeshyera ngo yashyize hanze indirimbo yitwa Kagoma bakoranye kandi yarafunzwe ahubwo yemeza ko Asinah byose yabikoreshejwe n’inzoga nyinshi aba yanyweye.

Ibya Jay Polly bigeze iwa ndabaga, kuko nawe ubwe aremera ko afite ideni

Umwuka uri hagati ya Jay Polly na Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer si mwiza habe namba

Jay Polly arashinjwa ubwambuzi bukomeye yakoreye uwahoze ari umujyanama we Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer bishobora kumukururira ingaruka zikomeye zirimo no kuba hari amabanga ye yajya ku karubanda, kuri ubu Eric ushinja Jay Polly ubuhemu yashyize hanze amajwi ya Jay Polly amusezeranya kumwishyura vuba cyane ariko akaba kugeza nubu atarabikora.

Iri ni ijwi rya Jay Polly aho aba asezeranya kwishyura vuba cyane X-Dealer




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU