Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rirakomereza mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma mu gitaramo cya kabiri (Roadshow) cy’irirushanwa.

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO
Urubyiniriro rwubatswe

Mu cyumweru gishize tariki ya 20 Gicurasi, mu karere ka Huye habereye igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa aho abahanzi baririmbiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Kugeza ubu imyiteguro irarimbanyije mu karere ka Gicumbi ahazabera igitaramo cya kabiri cya Guma Guma, abahanzi bose uko ari 10 bamaze kugerayo kugirango babe bategura neza igitaramo, ku rundi ruhande abagize EAP bamaze gutunganya neza aho bizabera dore ko aribo bategura urubyiniriro(Stage).

Bamwe mu bahanzi biteguye gukorera amateka mu karere ka Gicumbi, aho nka Oda Paccy yamaze kwerura ko yishimiye kuririmbira ku ivuko, n’abandi banyuranye barimo gukora iyo bwabaga kugirango bazashimishe abafana babo.

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO
Abahanzi bari muri PGGSS7 bageze mu karere ka Gicumbi

Mu cyumweru gitaha tariki ya 03 Kamena 2017, Guma Guma izabera mu karere ka Ngoma, hakurikireho mu karere ka Rubavu ndetse na Kigali hazabera igitaramo cya nyuma kuwa 24 Kamena 2017.

Uko byifashe i Gicumbi ahazabera igitaramo cya kabiri cya Guma Guma

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO

Uko byifashe mu karere ka Gicumbi ahazabera Guma Guma-AMAFOTO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU