Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, abahanzi 10 bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star berekeje mu karere ka Gicumbi ku kibuga cy’umupira w’amaguru ahagiye kubera igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa, gikurikira icyambere cyabereye mu karere ka Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017.

LIVE:Kurikirana igitaramo cya Primus Guma Guma I Gicumbi

Kuri iyi nshuro abahanzi bose uko ari 10 biyemeje gukorera amateka mu karere ka Gicumbi, dore ko bose bafite intego yo kwegukana igikombe cy’iri rushanwa nkuko babyiyemerera, gusa muri uyu mwaka nta muhanzi numwe ahabwa amahirwe cyane kurusha undi, ibintu bigaragaza ko ku gitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 24 Kamena hazagaragaramo impinduka zikomeye.

Muri uyu mwaka abahanzi bahatanye ni Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Mico The Best, Dream Boyz, Social Mula, Davis D, Active, Oda Paccy na Queen Cha, ibitaramo by’uyu mwaka bikaba byaragabanyijwe bikava ku munani bikagera kuri bitanu, hasigaye uturere dutatu gusa aritwo Ngoma, Rubavu na Kigali izaberamo igitaramo cya Nyuma.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya karindwi ryagaragayemo impinduka zikomeye, aho abahanzi bagabanyirijwe amafaranga bahembwaga, kuko amafaranga yahawe umuhanzi wabaye uwa kabiri mu mwaka ushize ntago ariyo uzaba uwa kabiri uyu mwaka azahabwa, kuri ubu abashyushyarugamba ni Kate Gustave na MC Buryohe, mu gihe abagize akanama nkemurampaka ari Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi.

Uko Igitaramo cyirimo kugenda

Umuhanzi Mico The Best uririmbira injyana ya Afrobeat niwe wabanje ku rubyiniriro maze abakunzi be bamwakirana urugwiro rudasanzwe, yaje kuririmba aherekejwe n’ababyinnyi be, akaba yaririmbye indirimbo ze zakunzwe “Kure na Akabizu”

Muneza Christopher uzwiho kuririmba indirimbo z’urukundo zihogoza benshi yakiranywe urugwiro n’abantu batari bake aza akurikiye Mico The Best, maze aririmba indirimbo ze nka Abasitari na Birahagije.

Umuraperi Bulldog uzwi ku mazina nka Budha, Shitanah nandi menshi niwe muhanzi waririmbye ku nshuro ya gatatu, akaba yaririmbye indirimbo ze “Kazaroho na Umusaza” maze abakunzi ba Hip Hop bamwereka ko bamushyigikiye cyane.

Indatwa cyangwa se Dream Boyz, nibo bahanzi baririmbye ku nshuro ya kane, bakaba bari bari baherekejwe n’ababyinnyi babo, baririmbye indirimbo zabo arizo “Azaze na Iwacu.”

Social Mulla uje muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe muhanzi waririmbye ku nshuro ya gatanu, akaba yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo “Ku ndunduro n’Abanyakigali.”

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo Derek, Tizzo na Olivis niryo rikurikiye umuhanzi Social Mulla maze baririmbira abakunzi babo indirimbo zirimo “Pole, na Active Love” gusa bacishijemo barawuceka karahava dore ko aribyo bazwiho.

Umuhanzikazi Yvonne uzwi nka Queen Cha niwe ukurikiye Active akaba yinjiriye mu ndirimbo ye “Feel Alone”, abanya Gicumbi bamwishimiye mu buryo budasanzwe, dore ko ariwe muhanzikazi uje ku rubyiniriro mbere, asoreje mu ndirimbo ye yitwa “Umwe rukumbi.”

Davis D uje muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe ukurikiye Queen Cha, akaba yinjiriye mu ndirimbo ye “Maliya Kaliza,” akurikizaho iyitwa “My People,” yacishagamo akabaza abafana bi Gicumbi niba bamuzi.

Umuhanzikazi Oda Paccy, umukobwa wa kabiri uri muri iri rushanwa niwe ukurikiyeho, akaba yinjiriye mu ndirimbo yakoreye muri Wassafi yo muri Tanzania(Nobody), akaba yitwaje ababyinnyi barimo kumufasha kuwuceka, asoreje mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi benshi yitwa “Rendez Vous.” 

Umuraperi Danny Nanone niwe uririmbye nyuma y’abandi bose, akaza yerekanye ubuhanga budasanzwe afite, maze abyinisha abakunzi be ivumbi riratumuka, yinjiriye mu ndirimbo ye “Narya Dance” maze asoreza muyo yise “Ikirori.” 

Abahanzi bose uko ari 10 bafatanyije baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa “Tujye Ibicu” maze ivumbi riratumuka

Igitaramo cya PGGSS7 cyaberaga mu karere ka Gicumbi kikaba kirangiye, ahatahirwa ni mu karere ka Ngoma ku itariki 3 Kamena 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU