Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite afitanye n’umugore we, agira ati umugore wanjye yamfashe muca inyuma, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Umugore wanjye yamfashe muca inyuma, nkore iki?



Ndi umugabo w’imyaka 27, mfite umugore tumaranye hafi umwaka, gusa akunze gukorera mu ntara cyane k’uburyo tubonana gake cyane mu kwezi.

Mu minsi ishize hari umuturanyi twabaye inshuti ndetse ansaba ko yazaza kunsura umunsi umwe madamu adahari akantekera, ndemera dupanga umunsi.

Yaraje arateka, akora nindi mirimo yo mu rugo arangije arambwira ngo arumva twakwigumanira ndemera nddetse nzagushiduka twaryamanye, bigeze ku mugoroba arambwira ngo ngo ntago ataha arashaka ko turarana, ndemera arahaguma.

Mu ijoro njya kumva umuntu arakomanze, ndebye nsanga ni madamu wanjye mbura aho nkwirwa, ndafungura amusanga mu cyumba, mbona aguye mu kantu, bwakeye mbona turebana ayingwe, arandakarira cyane, none nabuze uko nabigenza kugirango twiyunge, mungire inama.

Wifuza Kugirwa Inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU