Umukobwa kubera gukunda Christopher cyane yamubonye ari mu modoka maze ibyishimo biramurenga ku buryo yahise ata umutwe maze ajyanwa mu bitaro.

Umukobwa yabonye imodoka ya Christopher ajyanwa mu bitaro



Akeza Melissa n’umukobwa utuye ku gisozi ubwo muri iki gitondo yabonaga Christopher aciyeho ari mu modoka kubera urukundo amukunda yamubonye maze ibyishimo biramurenga maze abo bari kumwe bagiye kubona babona yikubise hasi bihutira guhita bamujyana kwa muganga.

Umukobwa yabonye imodoka ya Christopher ajyanwa mu bitaro

Nkuko imwe mu nshuti ze zari kumwe nawe zabitangarije Touchrwanda ngo uyu mukobwac ubwo yabonaga imodoka y’uyu muhanzi ngo yishimye cyane arasakuza mu muhanda avuga cyane izina Christopher hashize nk’umunota ari kuvuga iryo zina bagiye kubona babona yikubise hasi bahita bamujyana kwa muganga.



Umukobwa yabonye imodoka ya Christopher ajyanwa mu bitaro

Kandi nkuko twabitangarijwe n’inshuti ze ngo uyu mukobwa akunda Christopher cyane kuburyo nkiyo abonye indirimbo ye cyangwa ifoto ye kwihangana bimunanira akarira.

By Black cat Thierry



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU