Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’udushya tunyuranye ahorana, haba mu ndirimbo ze ndetse no mu bitaramo bitandukanye agenda akora.

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka Ejo, Icyayi, Inshinwa n’izindi nyinshi kuri ubu ari muri gereza aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Nkuko byemezwa n’inshuti ye yavuye kumusura aho afungiye ngo Neg G ari mu maboko ya polisi ndetse ashobora no gukatirwa azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Iyi nshuti ye mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yakuyeho urujijo ku bijyanye nuwashyize hanze indirimbo uyu muraperi yakoranye na Asinah irimo amagambo yibasira abahanzi nyarwanda aho yagize ati ” Neg G ubwe ntago yumva uko indirimbo yagiye hanze kuko aheruka bamufata amajwi, ndetse na Asinah iyo umubajije uko yagiye hanze akubwira ko ari Neg G wayishyize hanze, gusa ngo byose bishobora kuba byarakozwe na Producer wayikoze akayishyira hanze mu ibanga kugira ngo ateranye aba bombi.

Uretse Neg G, umuraperi P Fla nawe ari mu buroko aho yakatiwe igifungo cy’umwaka wose azira gukoresha ibiyobyabwenge.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU