Kamatari Thiery ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Racine ni umwe mu baraperi b’ejo hazaza u Rwanda rufite, ndetse akaba yazanye udushya tudasanzwe mu njyana ya Hip Hop.

Umuraperi RacineUyu musore w’imyaka 21 aririmba injyana ya Hip Hop gusa icuranze mu buryo bugezweho (Trap Music) ndetse akaba yemeza ko ariwe muhanzi uyizanye bwa mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatubwiye byinshi ku muzika we, aho yatangaje ibikorwa ateganyiriza abakunzi be mu minsi iri imbere.

Umuraperi Racine

Yagize ati “Kuri ubu nashyize hanze indirimbo imwe yitwa Agahugu yinganjemo ubuzima bwo muri gereza, gusa vuba aha ndashyira hanze indirimbo nabitse zikiri gutunganywa, ubusanzwe nkorana naba Producer babiri harimo unkorera amajwi, nukora Beat.”

Umuraperi Racine

Yakomeje asobanura ibijyanye na Trap Music yatangiye aho yagize ati “Injyana yanjye ya Trap Music nizeye neza ko izanjyeza kure, kuko ntago abahanzi benshi bo mu Rwanda barayimenya ninayo mpamvu nahisemo kuyikorera abanyarwanda kugirango nabo bayimenye.”

Kanda hano wumve Agahugu ya Racine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU