Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.



Ndi umukobwa w’imyaka 20 nakundanye n’umuhungu undusha imyaka ibiri, arankundwakaza nanjye mwegurira umutima wanjye.

Uyu musore mu minsi ishize yansabye ko turyamana, kuko namukundaga cyane ndemera turaryamana, kuko numvaga ntakibazo na kimwe nzagira.

Nyuma y’ukwezi nategereje ko ngera mu bihe by’abagore mbona biranze neza neza mpita menya nasamye, nyamusore mbimukojeje ahita antera utwatsi atangira kunyigarama ambwira ngo inda ntago ari iye.

Nakomeje kumushyiraho igitutu, arabyemera gusa ambwira ko nta mwana akeneye ahubwo angira inama yo kuyikuramo ndetse anyemerera n’amafaranga yo kuyikuramo, gusa ndumva ntabishaka kuko bishobora kwangiza ubuzima bwanjye, gusa ku rundi ruhande ndimo kumva nayikuramo kuko mu rugo babimenye sinabakira.

Mungire Inama yicyo nakora kuko ndaremerewe

Wifuza Kugirwa Inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU