Austin Tosh Luwano umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM arasaba ko indirimbo Too Much ihagarikwa igitaraganya ndetse ikavanwa no ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko yuzuyemo isebanya.

Uncle Austin yakamejeje ngo indirimbo Too Much ihagarikwe

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, nibwo amashusho y’indirimbo “Too Much” ihuriyemo ibyamamare bitandukanye yagiye hanze maze ikavugisha abantu bitewe n’abakobwa barimo bambaye amakariso gusa gusa, banatigisa ibibuno mu buryo bukomeye.

amashusho y'indirimbo "Too Much" amashusho y'indirimbo "Too Much"

Abantu benshi bemeje ko amashusho y’iyi ndirimbo yica umuco nyarwanda ndetse benshi barasaba binginga kuyahagarika burundu.

Uncle Austin muri iyi ndirimbo yagaragaye ari kumwe n’umukobwa utigisa amabuno mu buryo buteye ubwoba ndetse uyu mukobwa asa nkuwashyize umunwa we ku gitsina cya Austin, ibintu byatumye anengwa bikomeye ndetse nawe ubwe agasaba ko amashusho ahagarikwa.

Umukobwa asa nkuwashyize umunwa we ku gitsina cya Austin
Umukobwa asa nkuwashyize umunwa we ku gitsina cya Austin

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, Uncle Austin abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye ko aya mashusho ahagarikwa bitewe nuko yuzuyemo isebanya rikomeye kandi akaba yaragiye hanze batayamweretse.

Inyandiko Austin yandikiye Nameless wakoze iyi ndirimbo amusaba kuyihagarika
Inyandiko Austin yandikiye Nameless wakoze iyi ndirimbo amusaba kuyihagarika

Austin yagize ati “Mfite umuryango, mfite umwana, mfite abantu bakuru bandeberaho ku buryo ntakwemera gusohora video irimo ibintu nka biriya. Ubu se umwana wanjye abonye iriya video nazamusobanurira iki? Namaganye iyo ndirimbo, yagiye hanze ntabizi.”

Yakomeje avuga ko kuva yatangira muzika atigeze akora amashusho ameze kuriya, ndetse ko atigeze yifuza ko afatwa, gusa byaramutunguye kubona ibintu nka biriya byaragiye ku karubanda.

Uretse Austin, abantu banyuranye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga barasaba minisiteri y’umuco guhagarika burundu aya mashusho bitewe nuko yuzuyemo ibintu by’urukozasoni.

Abantu banenze aya mashusho mu buryo bukomeye
Abantu banenze aya mashusho mu buryo bukomeye

Abantu banenze aya mashusho mu buryo bukomeye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU