Umukunzi w’ikinyamakuru www.touchrwanda.com yaratwandikiye asaba inama kubw’ikibazo gikomeye afite yabuze uko acyitwaramo, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama. 

Nitwa Jean D’arc nkaba ntuye mu karere ka Kayonza mfite imyaka 25, nkaba nitegura kurushinga gusa ibyo ndimo gusabwa n’umukunzi wanye birankomereye cyane.

Hashize igihe kigera ku myaka ibiri dukundana, anyereka ko ndi buri kimwe kuriwe, ndetse niwe wambwiye ko byanze bikunze tugomba kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu minsi ishize namweretse iwacu, gusa we mubwiye ngo azanjyane iwabo bamenye, ambwira ko ari impfubyi ndabyihorera, hanyuma dukomeza gupanga gushinga urugo.

Icyangoye kurusha ibindi ni uko yansabye ko namuha amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri(2), hanyuma akagura ibikoresho byo mu nzu tukabona kubana.

Yarantakambiye ambwira ko atazampemukira, anyereka uburyo atishoboye gusa mfite ikibazo cyuko nshobora kuyamuha agahita antera utwatsi, none mungire inama, nyamuhe cyangwa se mureke?

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU