Kenshi ns kenshi abagabo bazi kandi bizera ko abakobwa boroshye kubeshya no kurarura, babizeho cyane kugera ubwo bashoboye kumenya ibikurura abakobwa, ibibararura n’ibyo bashaka ku mugabo kugirango bajye bakomeza kubaryamana kandi bababeshya.

nshaka ko tuzabana



Bakobwa rero mwakagombye kwitonda mbere yuko muryamana n’umugabo uwo ariwe wese:

Kubagurira impamo

Impano ni kimwe mu byatuma umugabo yigarurira umutima w’umugore. bitandukanye no hirya no hino mu yindi migabane y’isi aho indabo, amakatita, shokola n’ibindi byerekana urukundo, kuri uyu mugabane wacu wa Afurika abakobwa benshi bakunda ibintu bahabwa bakabikoresha, ibintu bibakemurira ibibazo, tuvuge nk’amafaranga, aho guhabwa ibyo gutaka.

Benshi mu bskobwa bakunda ubuzima bwiza, bakunda kwidagadura, kuryoshya, niyo mpamvu ubahaye amafaranga, agakomeza kuyabaha birangira yigaruriye umutima wabo bakamukunda birenze ndetse no kuba yabaryamana igihe ashakiye cyose bikamworohera.

Kwiyegereza abo mu muryango n’inshuti

Nkuko dukunze gusabana no gufashanya, umugabo kwiyegereza abavandimwe ndetse n’inshuti za hafi bigira icyo bimwongereraho. Iyo ari umugabo mwiza, izo nshuti n’abavandimwe bashobora no kumuvugira bigatuma umukobwa yahindura imitekerereze akaba yamukunda cyane kandi bitari bimurimo.

Kwizeza kuzashingana urugo

Nza kurongora, nzagushyira mu rugo ni icya mberemu binyoma abagabo bizeza abakobwa kugirango babizeze maze bashobore kwigarurira imitima yabo. Byagaragaye ko iyo wijeje umukobwa kuzamurongora atangira gushyira imbaraga mu mubano, ndetse akaba yakwizana ku mugabo.

Abagabo benshi mu binyoma bazafungura umunwa, bazakubwira ibyo washakaga kumva: Tuzabana, nshaka ko tuzabana mu minsi iri imbere. ubu nibwo buryo bwiza abagabo bakoresha babeshya abakobwa.kuberekana ku ba Pasiteri babo, ku babyeyi be bisobanuye byinshi ki mukobwa kandi bimuha icyizere, ariko ku mugabo bikaba ari nkaho ntacyo bivuze kuri we. Bakobwa rero murabe menge kuko gukora ibyo bitaguha icyizere gihamye ko umugabo azagushyira mu rugo.

Ku basomyi b’iyi nkuru, ni inama no gushishoza twabagiraga nyuma mutazakora ibintu mwazicuza kandi hari uburyo bwo kumenya ukuri hakiri kare.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU