Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigeze mu mahina, abafana bakomeje kwibaza umuhanzi uzabasha kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, agakurikira Urban Boyz iherutse kugitwara mu mwaka wa 2016.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rimaze guca mu turere dutatu aritwo Huye, Gicumbi na Ngoma hakaba hasigaye akarere ka Rubavu na Kigali izaberamo Final.

Mu bahanzi bahabwa amahirwe cyane harimo abaririmba injyana ya Hip Hop, aho nabo ubwabo bemeza neza ko bafite icyizere cyo kwegukana igikombe.

Abaririmba Hip Hop bitezweho ibitangaza I Rubavu
Danny Nanone na Bulldog nibo baririmbyi ba Hip Hop bari muri PGGSS7

Mu kiganiro abaririmbyi ba Hip Hop bari muri iri rushanwa(Bulldog na Danny Nanone) bagiranye na Touchrwanda batubwiye ko akarere ka Rubavu ariko kazabahesha igikombe bitewe n’uburyo abaturage baho bakunda injyana ya Hip Hop.

Bulldog ahabwa amahirwe menshi cyane yo kwegukana iri rushanwa yaganiriye na Touchrwanda maze agira ati “Murabizi ko iki gikombe ngikeneye cyane bityo rero abakunzi banjye bari mu karere ka Rubavu nibanshyigikire, iki gikombe tucyegukane.”

Bulldog ukunze kwiyita Budha yafashe hasi no hejuru kugira ngo igikombe ajye kucyibika iwe mu rugo
Bulldog ukunze kwiyita Budha yafashe hasi no hejuru kugira ngo igikombe ajye kucyibika iwe mu rugo

Danny Nanone nawe uririmba Hip Hop yagize ati “Igikombe ndagishaka cyane kandi mfite icyizere gikomeye kuko abakunzi banjye bari mu karere ka Rubavu bakunda Hip Hop cyane kandi nziko bazanshyigikira.”

Umuraperi Danny Nanone yakamejeje ngo aregukana igikombe cya PGGSS7
Umuraperi Danny Nanone yakamejeje ngo aregukana igikombe cya PGGSS7

KANDA HANO UREBE UKO IBITARAMO BY’UYU MWAKA BYAGENZE

HUYE

GICUMBI

NGOMA  

ese urabona uri uwuhe muhanzi uzegukana igikombe uyu mwaka?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU