Umukinnyi Sibomana Abouba ukinira ikipe ya Rayon Sport fc yegukanye igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Primier League 2016-2017 igeze ku munsi 30 ariwo wanyuma ari mu bitaro.

Sibomana Abouba wakiniye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya mu myaka ishize, yabazwe umutsi wo ku kaguru kiburyo. Uyu mukinnyi aheruka kugirira imvune mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe ya Congo kinshansa (RDC) n’uRwanda mbere y’irushanwa rya CAN yabereye mu Rwanda 2016, aza kuvurwa ariko ntiyakira neza akomeza gukurikiranwa n’abaganga kugeza yerekeje muri Kenya mu kipe ya Gor Mahia.

Uyu mukinnyi akigera muri Kenya yakomeje kwitwara neza mu ikipe ya Gor Mahia, ariko aza kongera kugirira imvune na none aho muri Kenya.

Abouba Sibomana uyu mwaka yakinaga muri Rayon Sport fc, aho yahakinnye imikono itarenze itanu muri uyu mwaka kubera imvune ya kaguru itaramworoheye, uyu mukinnyi ubu arikubarizwa mu bitaro bya hano mu Rwanda, aho arikwitabwaho n’abaganga kubijyanye niyo mvune amaranye igihe kitari gito.

Nkuko bitangazwa n’inzobere z’abaganga bavura indwara zijyanye n’imitsi bemezako, uku kubagwa k’uyu mukinnyi biterwa n’imbaraga nyinshi uyu mukinnyi yakoresheje ataruhuka cyangwa birenze ubushobozi bw’umubiri n’umutsi w’akaguru mugihe kagize ikibazo ntikitabweho neza, kandi bemezako uku kubagwa biribuze ku mufasha cyane mugihe azagukurikiza inama za muganga azakumuha, bizatuma anakira vuba abashe gusubira mu kibuga.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA Y’ICYUMWERU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU