Sheja Olivier uzwi ku izina rya Piano ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye ndetse bari bakunzwe cyane nubwo yabuze mu ruhando rwa muzika bigatera benshi urujijo.

Sheja Olivier uzwi ku izina rya Piano The GrooveMan
Sheja Olivier uzwi ku izina rya Piano The GrooveMan




Uyu musore yakoze indirimbo zikomeye nka Ndumiwe ya Bruce Melody, Umugati ya Mico na King James Barahurura ya Urban Boyz, Hoya ya Niyorick na Tino n’izindi nyinshi zakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, akaba yarabarizwaga muri Super Level.

Mu minsi ishize, Piano yaburiwe irengero mu ruhando rwa muzika, benshi batangira kwibaza ahantu yaba aherereye gusa birayoberana, ndetse bamwe bakagenda bahwihwisa ibihuha byinshi ariko nyirubwite we akanga kugira icyo avuga.

Touchrwanda twakomeje kugerageza gutohoza amakuru ajyanye naho uyu musore yaba aherereye, tuza gutahura ko asigaye yarakijijwe cyane kuri ubu acurangira mu rusengero, ndetse ibyo gukora indirimbo z’isi yabivuyemo burundu, ayoboka inzira y’agakiza.

Producer Piano yakiriye agakiza mu buryo budasanzwe, ahita ashyira hasi ibyo gukora indirimbo zisanzwe
Producer Piano yakiriye agakiza mu buryo budasanzwe, ahita ashyira hasi ibyo gukora indirimbo zisanzwe




Piano kuri ubu ari gucurangira mu rusengero ruherereye I Kanombe, aho asigaye yarashyize hasi ibijyanye n’umuziki w’isi, imbaraga ze zose akaba yarazeguriye Imana.

Umwe mu bakirisito basengera muri uru rusengero yemeza neza ko Olivier(Piano) ari umwe mu basore bakijijwe cyane mu mujyi wa Kigali, k’uburyo abari bamuzi mu minsi ishize, bamubonye bashobora gutangara bakumirwa bitewe n’uburyo yakiriye agakiza.

Ku rukuta rwa Instagram Piano yanditseho ati "Nahisemo gukurikira Yesu
Ku rukuta rwa Instagram Piano yanditseho ati “Nahisemo gukurikira Yesu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU