Dream Boyz n’Itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC rikaba ryarashinzwe ahagana mu mwaka wa 2009.

Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC bagize itsinda rya Dream Boyz
Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC bagize itsinda rya Dream Boyz

Iri tsinda benshi barimenye mu ndirimbo nka  Sinzika, Uzambarize Mama, Dufitanyi Isano, Bucece, Urare Aharyana, 70 n’izindi nyinshi ndetse bakaba baherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season 7.

Itsinda rya Dream Boyz niryo ryegukanye igikombe cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7
Itsinda rya Dream Boyz niryo ryegukanye igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7

Aba basore bari mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda bitewe n’indirimbo zabo ziganjemo ubutumwa bufasha abatari bake, cyane ko bibanda ku ndirimbo z’ubuzima busanzwe hamwe n’urukundo.

Iyo witegereje amafoto y’aba basore bataramamara ibyo benshi bakunze kwitwa ku cyavu, hanyuma ukitegereza amafoto y’ubungubu usanga harimo itandukaniro ritangaje cyane ndetse hari n’igihe bamwe batemera ko aribo.

amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu

Aba bombi mu myaka yashize wasangaga bakorera ibitaramo ahantu haciriritse cyane ndetse nabo ubwabo ntago biyumvishaga ko bashobora kuzagera ku rwego bagezeho ubungubu.

Aya ni amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu

 amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu amwe mu mafoto ya Dream Boyz bakiri ku cyavu

IZINDI NKURU WASOMA

Dream Boyz begukanye igikombe cya PGGSS7

Umurokore TMC(Dream Boyz) yanyweye inzoga abantu barumirwa-AMAFOTO

Irebere umukunzi mushya wa Platini (Dream Boyz)-AMAFOTO

https://www.touchrwanda.com/2017/03/byinshi-wamenya-kuri-tmc-uririmba-muri-dream-boyz/

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU