Umuhanzikazi Uwimana Aisha ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ciney ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda nubwo asa nkuwashyize hasi ibya muzika.

Uyu mukobwa witegura kuba umugore benshi bamumenye mu ndirimbo nka Tuma Bavuga, Salama, Arabizi, Nkunda, Ngwino Nkwereke n’izindi nyinshi ndetse akaba yarabaye n’umunyamakuru.

Mu minsi ishize, Ciney yatunguwe n’umukunzi we witwa Tumusime Ronald bamaze imyaka ine bakundana maze amwambika impeta imbere y’imbaga y’abantu benshi amusaba kuzamubera umugore, maze undi nawe aremera.

Si ibyo gusa kandi kuko imyiteguro y’ubukwe bw’aba bombi irarimbanyije, kuko bamaze gusezerana mu mategeko, ndetse Ciney yakoze n’ibirori bya Bridal Show bihamya ko mu minsi iri imbere yiteguye kuba umugore wa Ronald.

Ciney n’umukunzi we Tumusime Ronald basezeranye imbere y'amategeko
Ciney n’umukunzi we Tumusime Ronald basezeranye imbere y’amategeko
Ciney yakoze n’ibirori bya Bridal Show bihamya ko mu minsi iri imbere yiteguye kuba umugore wa Ronald
Ciney yakoze n’ibirori bya Bridal Show bihamya ko mu minsi iri imbere yiteguye kuba umugore wa Ronald

Uyu muhanzikazi nubwo yamamaye hari igihe ubona amafoto ye ya kera akiri ku cyavu ukabona aratandukanye cyane ndetse bamwe ntibemere ko yaba ariwe.

Aya ni amwe mu mafoto ya Ciney yatangaje benshi bakifata ku munwa kubera kumirwa

Umuhanzikazi Ciney akiri ku cyavu Umuhanzikazi Ciney akiri ku cyavu Umuhanzikazi Ciney akiri ku cyavu Umuhanzikazi Ciney akiri ku cyavu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU