Nyuma y’irushanwa rya Guma Guma ryatwawe n’itsinda rya Dream Boys abenshi bagatungurwa n’uburyo abahanzi bakurikiranye muri iri rushanwa ubu amanota akaba yamaze kugera ahagaragara uko abahanzi bagiye barushanwa.

Nyuma gato yo gusoza irushanwa rya PGGSS7 abenshi bagatungurwa, AMANOTA abahanzi bose bagiye babona yashyizwe hanze! Irebere nawe!

Nyuma y’igitaramo cyabaye kuwa gatandatu gisoza irushanwa rya Guma Guma ryabaga ku nshuro ya 7 rikaba ryaregukanywe n’itsinda rya Dream Boys abakunzi b’umuziki nyarwanda bakaza kutishimira uburyo abahanzi bagiye bakurikiranwa ubu amanota abahanzi bagiye bagira akaba yashyizwe ahagaragara kugirango abakunzi b’umuziki nyarwanda nabo bishirire amatsiko.

Dream Boyz(Indatwa) begukanye igikombe cya PGGSS7

Twabibutsa ko amanota yagiye atangwa hakurikijwe ibi bikurikira:

  • Ijanisha ry’amanota yagiye atangwa naba Juges, bakurikije imyitwarire y’umuhanzi ku rubyiniro n’uko agaragarira abafana be
  • Ijanisha ry’amanota yagiye atangwa hakurikijwe amajwi umuhanzi yagiye abona abakunzi be bamutora kuri SMS, aho bandikaga nimero imuranga bakohereza kuri 4343.

Ibyo rero byose bimaze gukorwa bateranya ayo manota babonye ku mpande zombi ariko, ayatanzwe na ba Juges agafata umwanya wa 90%, naho aya SMS agasigarana umwanya wa 10%.

Ngiyi imbonerahamwe igaragaza kandi ikanasobanura neza uko aba bahanzi bahataniraga PGGSS7 bakurikiranye n’amanota yabo yose mu bitaramo 4 byabereye hirya no hino mu ntara nicyo kuwa gatandatu cyasozaga iri rushanwa cya 5 ari na cyo cyari nyamukuru kigasozwa abahanzi bahabwa ibihembo byabo aho itsinda ryegukanye iri rushanwa ryahawe sheki ya miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dore uko ibihembo bahawe bigenda birutana

1: Dream Boys : Bahawe 24.000.000 Frw

2: Christopher : Yahawe 4.500.000 Frw

3: Bull Dogg : Yahawe 4.000.000 Frw

4: Mico The Best : Yahawe 3.500.000 Frw

5: Queen Cha : Yahawe 3.000.000 Frw

6: Oda Paccy : Yahawe 2.500.000 Frw

7: Social Mula : Yahawe 2.000.000 Frw

8: Active : Bahawe 1.500.000 Frw

9: Danny Nanone : Yahawe 1.000.000 Frw

10: Davis D : Yahawe 500.000 Frw

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU