Ikipe y’igihugu amavubi yakinaga n’ikipe ya Maroc umukino wabereye kuri sitade amahoro warangiye ikipe y’igihugu amavubi inyagiye ikipe ya Maroc  inayirusha.

Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice kuri sitade Amahoro i Remera aho ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga umukino wo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikipe ya Maroc umukino utagoye abasore b’ikipe y’Amavubi kuko byarangiye inyagiye ikipe ya Maroc ibitego 3 kuri 0

Ibitego byose bikaba byabonetse mugice cya mbere aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina,ku munota wa 35 Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yaje gutsinda igitego cya kabiri, ku munota wa mbere w’inyongera mugice cya mbere Iranzi jean Claude yaje gutsinda igitego cya gatatu maze igice cya mbere kirangira Amavubi afite ibitego 3 kuri 0.

Mugice cya kabiri amakipe yose akaba yagerageje gusatirana ariko birangira ntacyo bitanze nyuma y’uyu mukino umutoza w’Amavubi Antoine Hey akaba yatangaje ko mu bakinnyi 25 yari afite agiye gusezerera abakinnyi 7 agasigarana 18 azakoresha ku mukino na Centrafrique ku mukino wo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika muri 2018.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU