Angel Di Maria, umunya Argentine ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yakatiwe igifungo gisubitse cy’umwaka umwe  ndetse acibwa n’amande ya miliyoni 1 n’ibihumbi 76 y’amayero kubera kunyereza imisoro.

Nkuko urukiko rwo mu gihugu cya Espagne rwabitangaje ngo Dimaria yanyereje imisoro ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 14 by’amayero ahagana mu myaka ya 2010-2014 igihe yakinaga mu ikipe ya Real Madrid.

Abayobozi bo muri Argentine bakoze uko bashoboye kugira ngo uyu musore ahabwe ibihano bidakarishye gusa biranga biba ibyubusa.

Uyu musore w’imyaka 29 aje akurikira Lionel Messi nawe wakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 21 akurikiranweho kunyereza imisoro 26 z’amayero

Lionel Messi and his father Jorge Horacio Messi were found guilty of tax fraud in the summer of 2016 and were handed a 21 month sentence
Lionel Messi nawe yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 21

Si ibyo gusa kandi kuko Jose Mourihno na Cristiano Ronaldo ntiborohewe na gato kuko nabo bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya leta, izatuma bacibwa amande y’amafaranga menshi.

 UBURYO IGIFUNGO CYA DIMARIA KIMEZE NINKICYO LIONEL MESSI AFITE(Amategeko yo muri Espagne avuga ko umuntu wese ukatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri aba afite uburenganzira bwo kugisubika akazafungwa mu gihe kiri imbere bitewe n’uko abishaka.)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU