Ikipe ya APR VC y’Abagore  imwe mu makipe yegukanye igikombe mu mikino ya GMT, imikino yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Genocide Memorial Tournament 2017), irushanwa ryabaye mumpera z’icyumweru gishize guhera ku i tariki ya 3 Kamena 2017.

L’image contient peut-être : 12 personnes, personnes souriantes, personnes debout

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Genocide Memorial Tournament 2017 (GMT) umutoza mukuru w’ikipe y’abagore ya APR VC  Sibomana Viateur arashimira inzego z’ubuyobozi bwa APR VC kubaba hafi no kubagenera byose, kandi anashimira abakinnyi be batigeze bamutenguha mu nama yabagiriye,atibagiwe n’abafana.

L’image contient peut-être : une personne ou plus et terrain de basketball

L’image contient peut-être : 1 personne, pratique un sport, terrain de basketball et plein air

Mu kiganiro umunyamakuru wa Touchrwanda.com yagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya APR VC y’abagore Sibomana Viateur yagize icyo atangaza ku ibanga yakoresheje mu kwegukana igikombe cya GMT Yagize ati:

” NDASHIMIRA UBUYOBOZI BWA APR VOLLEYBALL CLUB BWAMBAYE HAFI MURI BYOSE   BIKAMFASHA KWEGUKANA IRI RUSHANWA RYA GMT, KANDI NSHIMIRA N’ABAKINNYI BANJYE KUKO BABASHIJE KWITANGA NO KUMVA IMANA NABAGIRAGA .
ICYAMFASHIJE GUTWARA IGIKOMBE CYA GMT GIKURU NI IMYITOZO, TWARI TWITOJE BIHAGIJE,INDI NTWARO YADUFASHIJE NI SERVICE NO GUKORA BLAOCK cyane, IKINDI KANDI NI UKO IKIPE YANJYE YASHYIZE HAMWE BIKOMEYE ABAKINNYI BAKANITANGA CYANE!.
UMUKINO WAMGOYE KURUSHA IYINDI MURI GMT NI UMUKINO WADUHUJE NI IKIPE YA RRA, KANDI IKIGARAGARA KO UNAKOMEYE KOKO UREBYE KURI SCORE GUKINA 5 SETS NTIBYOROSHYE.
YEGO  NYUMA YA GMT TWAKIRIYE UBUTUMIRE KUVA MWISHYIRAHAMWE RY’UMUKINO WA VOLLEYBALL MURI UGANDA (UVF)  KUBUFATANYE N’IKIPE YA KAVC Y’IBUGANDE. IRI RUSHANWA NARYO TUGIYE KURYITEGURA CYANE NARYO NI UGUKANIRA KUKO NARYO DUKENEYE KURYITWARAMO NEZA.
UBUTUMWA NAGENERA ABAKUNZI B’IKIPE YA APR VOLLEYBALL CLUB BY’UMWIHARIKO ABAKUNDA IKIPE NTOZA Y’ABAKOBWA NI UKO NABABWIRA KO IKIPE YABO IMEZE NEZA AHUBWO BAJYE BAYIBA HAFI CYANE RERO BAZE KUYISHYIGIKIRA!”

Iri rushanwa ikipe ya APR VC yatumiwemo rizatangira mu kwezi gutaha guhera ku i tariki ya 19 Kanama 2017,risonzwe tariki ya 21 Kanama 2017, rizabera mu mujyi wa Kampala ahitwa Lugogo kuri stade ya Kampala Stadium.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU