Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yakomezaga mu mpera z’icyumweru turimo gusoza, ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017 kuri Petit stade Amahoro ikipe ya UGB yihanije 30 PLUS iyitsinda iyirusha ikinyuranyo cy’amanota agera kuri 14.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino warutegerejwe na benshi, wahuje ikipe ya Espoir Bbc na Iprc-kigali, uyu mukino watanze uburyohe bw’umukino ku bantu bawurebaga, cyane ku bakunzi b’ikipe ya IPRC ya Kigali, kuko ariyo yahanye amanota y’uwo munsi.

Dore uko amakipe yatsindanye:

UGB 72-58 30 PLUS
1st QT: 19-19
2nd QT: 18-13
3rd QT:10-11
4th QT:25-15

ESPOIR BBC 73-75 IPRC-KIGALI BBC
1st QT:19-21
2nd QT:17-09
3rd QT:21-20
4th QT:16-25

Imikino iza gukinwa uyu munsi n’ejo:

Kuwa gatandatu taliki ya 17 kamena 2017
14.00 CSK BBC vs IPRC- SOUTH BBC/ CSK
16.00 REG BBC vs UGB/ Petit Stade
18.00 APR BBC vs PATRIOTS BC/ Petit Stade

Ku cyumweru 18 kamena 2017
16.00 REG BBC vs IPRC-Kigali BBC/ Petit Stade

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU