Ku nshuro ya kabiri, Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku izina rya Diamond Platnumz agiye kugaruka gutaramira i Kigali aho azaba azanye n’itsinda rikomeye ryitwa Morgan Heritage.

Diamond yamenyekanye mu ndirimbo nka Number One, Kidogo, Nana n’izindi nyinshi ndetse akaba numwe mu bayobozi bakuru b’inzu itunganya indirimbo ya Wassafi Records.

Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku izina rya Diamond Platnumz agiye kugaruka gutaramira i Kigali
Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku izina rya Diamond Platnumz agiye kugaruka gutaramira i Kigali

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azatamira i Kigali tariki ya 02 Nyakanga 2017, afatanyije n’itsinda rikomeye muri muzika ryitwa “Morgan Heritage,” aho bazaba baje gutangiza ibitaramo ngarukamwaka bya Fiesta.

Itsinda rya "Morgan Heritage," niryo rizafatanya na Diamond
Itsinda rya “Morgan Heritage,” niryo rizafatanya na Diamond

Aya makuru kandi yemejwe n’umujyanama mukuru wa Diamond witwa Sallam Sharaf aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimangiye ko Diamond aherekejwe n’itsinda rya Wassafi bazataramira i Kigali tariki ya kabiri nyakanga 2017.

Umujyanama wa Diamond yemeje ko Diamond azataramira i Kigali.
Umujyanama wa Diamond yemeje ko Diamond azataramira i Kigali.

Simba cyangwa se Diamond yaherukaga mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2014.

Diamond yaherukaga mu gihugu cy'u Rwanda mu mwaka wa 2014
Diamond yaherukaga mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2014

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU