Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yamaze kwemererwa kuziyamamaza mu matora y’abadepite mu gihugu cya uganda 

Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President akaba ari inshuti cyane na Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Uyu mugabo yakunze no kurwanya imikorere y’ubuyobozi buriho muri Uganda akagaragaza ko afite inyota yo kwinjira muri politiki ngo agire ibyo ahindura.

Bobi Wine wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa “Kiwaani,Mr money” n’izindi nyinshi aherekejwe n’abamushyigikiye biganjemo abo mu ishyaka FDC rya  Kizza Besigye, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 31 Gicurasi 2017, nibwo yageze ku biro bya Komisiyo y’Amatora i Kasangati mu Karere ka Wakiso.

Bobi Wine yakiriwe n’umukozi uhagarariye ibikorwa bya Komisiyo y’Amatora mu gace ka Kyayondo ho muri ako karere, Francis Nkurunziza, amwemeza nk’uzahagararira ako gace mu matora y’abahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko. Uyu muhanzi azahatana nk’umukandida wigenga nubwo bisanzwe bizwi ko afitanye ubumwe n’abo mu Ishyaka rya FDC.

Nyuma yo kwemererwa kuba umukandida mu matora y’abahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Bobi Wine, yayoboye igihiriri cy’abamushyigikiye bari biganjemo abatwaye moto bavuza amahoni, bajya kubyinira intsinzi mu gace ka Gayaza aho yiyamamarije bwa mbere.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye, Bobi Wine yagize ati “Ntabwo nzajya muri uyu mwanya nk’umunyapolitiki, ahubwo nzawujyamo nk’umuyobozi. Nyinshi mu ndirimbo zanjye zitanga ubutumwa, gusa iki nicyo gihe nyacyo ngo ninjire mu Nteko Ishinga Amategeko kugenzura ko ibyo ndirimba nsaba byose bishyirwa mu bikorwa.”

Biteganyijwe ko Bobi Wine azahatana n’abandi bakandida batandatu baturuka mu mashyaka arimo NRM, FDC na DP. Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri aba bose biratangira ku wa Gatanu w’iki Cyumweru bizageze ku itariki 27 Kamena 2017.

Amatora nyir’izina azaba ku itariki 29 Kamena 2017 ndetse Komisiyo y’Amatora ihite itangaza ibyavuye mu ibarura ry’amajwi kuri uwo munsi.

Uyu muhanzi yiyongereye ku bandi bo muri Uganda biyemeje kwinjira mu kibuga cya politiki mu myaka ishize ndetse bakabasha gutsindira kwinjira mu Nteko Ishinga Ametegeko. Muri aba harimo uwitwa Kato Lubwama ndetse na Judith Babirye wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Beera Nange’.

Usibye aba babiri babashije guhirwa n’ikibuga cya politiki muri Uganda, hiyongeraho na Daniel Kazibwe [Ragga Dee] wiyamamarije kuyobora Umujyi wa Kampala mu mwaka ushize, agatsindwa ndetse na murumuna wa Bobi Wine witwa Eddie Yawe wakunze kwiyamamariza guhagararira uduce dutandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko ariko agatsindwa.

By Black cat Thierry

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA Y’ICYUMWERU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU