Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Portugal akaba yakiniraga ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutangaza ko atifuza kuguma muri iyi kipe ubu noneho yamaze gutangaza ikipe yifuza kwerekezamo. Cristiano Ronaldo n’umukinnyi ukomeye ku rwego rw’isi mbere y’uko ajya gukinira ikipe ya Real Madrid akaba yarakiniraga ikipe ya Manchester United kuri ubu uyu mukinnyi akaba yamaze gutangaza ko yifuza gusubira mu ikipe ya Manchester United.

Sir Alex Ferguson numwe mu bagiye gufasha Manchester United kugarura Cristiano muri iyi kipe

Nyuma yo gucibwa amafaranga angana na miliyoni 14.7 z’amayero z’imisoro atarishyura nk’uko ubucamanza bw’i Madrid bwabitangaje uyu mukinnyi akaba yarahise atangaza ko atifuza kuguma mu gihugu cya Espagne ndetse akaba yatangaje ko yumva ikipe iri kumutima we yifuza kwerekezamo ari Manchester United yahoze akinira.

By Black cat Thierry

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU