Umunya Brasil Dani Alves wakiniraga ikipe ya Juventus yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester City amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yaciye mu makipe akomeye nka FC Barcelone ndetse ari mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu ya Brasil.

Mbere yuko ahitamo ko agiye gukinira ikipe ya Manchester City, abayobozi b’ikipe ya Chelsea na Manchester United bari bavuze ko bamushaka cyane, gusa we ababera ibamba avuga ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Uyu musore avuye muri  Juventus agifitemo amasezerano azarangira mu mwaka utaha, gusa kuriwe yatangaje ko ntakibazo afite cyo kuba yagenda, ndetse n’ikipe ye yabimwemereye.

Mu ikipe ya Manchester City asanzeyo Pep Guardiola wamutoje agikina mu ikipe ya Barcelone, ndetse ngo biri mu bintu bimuha imbaraga n’icyizere cyo kuzagera kuri byinshi.

Alves and Guardiola enjoyed a successful spell at Barcelona, winning a number of trophies

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU