Ntakirutimana Danny uzwi ku izina rya Danny Nanone ni umwe mu baraperi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, ndetse arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe.

Danny Nanone yakoze ibintu bitarakorwa nundi muhanzi nyarwanda wese
Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone ari mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS7

Uyu muhanzi uzwiho kugenda akora udushya dutandukanye, ubwo iri rushanwa ryaberaga mu karere ka Rubavu yakoze agashya katamenyerewe ndetse katigeze gakorwa nundi muhanzi nyarwanda witabiriye irushanwa rya PGGSS.

Danny Nanone yakoze ibintu bitarakorwa nundi muhanzi nyarwanda wese
Danny Nanone yamurikiye indirimbo ye nshyashya yitwa Sodja mu irushanwa rya PGGSS7 i Rubavu

Ubwo Danny Nanone yahamagarwaga ku rubyiniriro yaje kuririmbira abakunzi be, aho kugira ngo aririmbe indirimbo zisanzwe zimenyerewe, ahita amurika indirimbo ye nshyashya yitwa(Sodja) maze abari aho bose baratungurwa bitewe nuko batiyumvishaga ko ashobora kumurikira indirimbo nshyashya mu irushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko kumurikira indirimbo ye nshyashya mu irushanwa rya PGGSS7 biri mu byamuhaye imbaraga nyinshi ndetse n’icyizere cyerekana ko izakundwa cyane kuko abantu benshi bahise bayimenya.

Danny Nanone yakoze ibintu bitarakorwa nundi muhanzi nyarwanda wese
Abafana bishimiye Danny Nanone ndetse bamufasha kuririmba indirimbo ze

Danny Nanone, Bulldog na Oda Paccy nibo baraperi bari muri iri rushanwa ndetse barahabwa amahirwe menshi yo kuzaza mu myanya ya mbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU