Irihose Jean Fidele mwene Bukuru uzwi ku izina rya Davis D ni umwe mu bahanzi bari guhatanira ibihembo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, gusa akomeje guhabwa amahirwe hafi ya ntayo mu kuba yakwegugana umwanya mwiza muri iri rushanwa.

Iyumvire ukuntu Davis D yiswe ingwizamurongo muri Guma Guma

Kuba uyu muhanzi ashobora kwegukana umwanya ugayitse kurusha iyindi yose muri iri rushanwa bishimangirwa n’udutendo tunyuranye akomeje gukora dukomeza kumupyinagaza no kumumaraho amanota ndetse n’icyizere cyo kwereka akanama nkemurampaka ubuhanganjye bwe kimaze kubarirwa ku ntoki.

Ubwo igitaramo cya PGGSS7 cyaberaga mu karere ka Rubavu, uyu musore yakoze ibikorwa byinshi bigayitse byatumye yaba abitabiriye iki gitaramo ndetse n’akanama nkemurampaka barushaho kumufata nk’ingwizamurongo ndetse bamuha inkwenene.

Iyumvire ukuntu Davis D yiswe ingwizamurongo muri Guma Guma

Imbaga nyamwinshi yari uruvunganzoka ntabwo yiyumvishaga uburyo uyu musore ukiri mushya mu irushanwa ashobora gusobwa n’indimi ubwo yageragezaga kuvuga uruzungu. Zimwe mu ngero z’aho biyamiriye bakamuha inkwenene ni aho yavugaga ati: “Nshaka kumva muvuga ngo Say Yeye”  Ikindi cyarushijeho kumususuguza bikomeye ni ukwitiranya abanyarubavu n’abanyabiryogo! Aha twavugamo aho yateye akamo asaba imbaga yari mu gitaramo ko babyinana agira ati: “Abana ba biryogo muri he? Muze tubyine biryogo!”

Byaje guhumira ku mirari ubwo uyu musore ukiri muto yahamagaraga ijwi rye akaribura, ibyo abenshi tuzi nko “Gusarara”  ibi byatumye na bake babarirwa ku ntoki bari bamuri inyuma bigumura maze imbaga nyamwinshi ivugira rimwe bati: “Uwo mwana nave ku rubyiniro”

Nubwo Davis D akomeje kuvugwaho gupfunyikira ikibiribiri abitabiriye PGGSS7 , ku giti cye yakamejeje avuga ko ariwe ukwiye kwegukana iri rushanwa!

Amwe mu mafoto ya Davis ku rubyiniro

Iyumvire ukuntu Davis D yiswe ingwizamurongo muri Guma Guma Iyumvire ukuntu Davis D yiswe ingwizamurongo muri Guma Guma

Kanda hano wihere ijisho uko byifashe mu bitaramo mbaturamugabo bya PGGSS7

HUYE

Mu mafoto, dore uko igitaramo cya Guma Guma cyagenze i Huye

GICUMBI

Uko igitaramo cya Primus Guma Guma cyagenze I Gicumbi-AMAFOTO

NGOMA

Mu mafoto, ihere ijisho uko Igitaramo cya PGGSS7 mu karere ka Ngoma cyagenze

RUBAVU 

https://www.touchrwanda.com/2017/06/mu-mafoto-irebere-uko-igitaramo-cya-pggss7-cyagenze-i-rubavu/

Ese urabona ari uwuhe muhanzi uzegukana iki gikombe?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU