Abasore benshi barinda bageza imyaka yo gushaka batarabona abakobwa bakundana nabo, bo ugasanga barabishakira ubusobanuro budahamye kandi akenshi uzasanga ikibazo kiri musore.

kutagira umukunzi

Mu muco nyarwanda nta mukobwa utereta ahubwo urukundo rutangizwa n’umusore,ariko uwo byananiye uzasanga avuga ko abakobwa b’iki gihe bose babaye babi cyane ko we atabona umukobwa yifuza, ariko iyo wemeye intege nke zawe biragufasha cyane.



Ibi ni bimwe bintu biraza kugufasha kumenya impamvu udafite umukunzi.

Kuba utazi kuganira

Mu miterere y’abakobwa bakunda abakunzi babaganiriza,ni ngomwa ko umukobwa umwitaho,ukamusetsa kuko nutabikora bogoye cyane kukwiyumvamo.mu gihe mufite icyintu muri kuganiraho irinde kumuranya ngo umuserereze,igihe mutari kumwe mwandikire kenshi gashoboka.ugomba gukora uko ushoboye kose akagenda akwiyumvamo gake gake,kuko niba muganira umwirataho ngo hari ibiganiro warenze by’abana,ugasanga uragenda usubiramo bimwe mu byo wavuze kare, rimwe na rimwe ugasanga ntacyo ukunda wamuganiriza kandi niba wivuna ukagaya ubintu byose ntabwo azishimira kuganira nawe.

Niba ukunda abakobwa cyane

Abantu bakunze kwibeshya ko umuhungu uba cyane mu bakobwa ngo ariwe ubakunda cyangwa ukundwa nabo cyane ngo ariwe ubemera nyamara ibi nibyo igice kuko ntabwo umukobwa akunda umuhungu azarwanira n’abandi benshi.wowe niba ushaka gukundana n’umukobwa irinde kubajarajamo,ugaragaze ko uri umusore wiyemeje kuba hamwe maze urebe ukuntu wigirira amahirwe yo kubona umukobwa ushaka.

Kutiyitaho

Burya ntabwo abakobwa bakunda umusore utiyitaho.iyo wambaye imyenda yawe ifuze,iteye ipasi se niba ari itisi,umukobwa azashimshwa no kuba ari kumwe nawe mutembera,sindombwa ko uterura ibyuma kugirango abakobwa bakwemere kuko isuku yonyine irahagije.

Ntacyo ufite cyo gutanga

Ibi ntibisaba ko uba uri umuherwe kuko iyo umukobwa umweretse ko wamuha utuntu duto ariko dufite agaciro ndetse n’icyo tuvuze bitangira guhindura imitekerereza ye bityo bigatuma agukunda mu buryo budasanzwe kuko we abibona nk’urukundo, niba wakundanaga n’umukobwa ntacyo umuha umenye ko ari mu nzira yo kukureka.

Ushobora kuba ukora amahitamo nabi

Abahungu benshi muriyi minsi bari guhitamo abakobwa bagengeye ku buranga ariko ariko burya umukobwa wiha agaciro aruta ukunda kwikesha yisanisha n’abandi.nujya guhitamo umukobwa uzahere wa wundi udashyira imbaraga ze zose mu kwihindura ngo amere nk’abandi kuko baba bafite benshi babifuza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU