Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi, bwagaragaje ko umubare w’abagore bata abagabo babo ugenda urushaho kwiyongera, ibyo ngo bikaba biterwa n’impamvu zinyuranye.

Impamvu zituma ingo zisenyuka



Mu mpamvu zimwe na zimwe z’ingenzi mu zatuma ingo zisenyuka, wagerageza kuzirinda kugirango urugo rwanyu ruzarusheho kuramba

1. Urukundo rudahagije no kutitabwaho

Mu gihe ubana n’umugore ntimuhuze, ntumugaragarize cyangwa ngo ukoreshe uko ushoboye ku buryo yiyumvamo ko akunzwe, ndetse ngo ntunamwiteho uko bikwiye bigatuma yumva abihiwe aho rwose bishobora gutuma yigendera akaguta.

2. Gucibwa inyuma

Nta wakwishimira ko umukunzi we amuca inyuma. Abagore rero ntibishimira na gato ko abagabo babo babaca inyuma, rero ngo iyo umugabo yatangiye kujarajara no guca inyuma umugore we aba ari mu nzira zo kuba yamubura

3. Kubeshywa kenshi

Iyo umugabo akunda kubeshya umugore cyanwa se umugore abeshya umugabo we ndetse ugasanga yarabigize akamenyero, ngo ibi biri mu bimurambira akagezaho yumva ntampamvu n’imwe yatuma agumana n’umugabo w’umunyabinyoma utajya amwizera ngo amubwize ukuri.

4. Intonganya zidashira

Nubwo ngo nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ngo umugore ushyirwaho inkeke n’intonganya za buri munsi bimutera umutima mubi wo gutangira gutekereza kureba hirya no hino, guta umugabo akaba yajya gushaka aho yabona amahoro n’umutuzo.

5. Kwitara nk’ingaragu kandi wubatse

Iyo ushatse umugore hanyuma ugasa n’aho wirirwa mu byawe ntugire igihe umuha cyo kumva ko afite umugabo umwitaho, ngo bimutera umutima wo kongera gutekereza abandi basore bafite urukundo kandi babitaho, rero ngo iyo umugabo arangaye byatuma ashiduka umugore we yagiye bitewe n’uko atahawe umwanya n’umugabo we ngo akundwe anateteshwe ngo yiyumve nk’umugore ufite umugabo.



6. Kubura urukundo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abagore bata abagabo babo baba babitewe n’uko abagabo babo ntacyo bitaho mu kubereka ibikorwa by’urukundo. Ibi kenshi bikaba biterwa n’abagabo badafata igihe cyo gutekereza ku rugo rwabo, ku rukundo bafitanye n’abafasha babo ngo banashake uburyo ururukundo rwahoraho kandi rugahora rubaryoheye. Rero iyo ibi byabuze, umugore ashobora guhitamo guta umugabo akajya kwishakira aho abona urukundo.

7. Kubura ibyo yari yiteze

Iyo hari byinshi umugabo yari yarijeje umugore we nyuma bikabura, ngo bituma yicuza impamvu y’urushako, bakwibuka ko bakomoka ku miryango ikomeye kandi ntacyo bashobora kubura, ariko akaba agiye kwicwa n’umuruho, kugeza ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe batishimira kubaho nabi kw’abana babo kandi bafite imitungo, bakaba bamufasha kuva ku mugabo akagaruka mu rugo aho azabona ibyo bakeneye byose.

8. Kutaba mu rugo kenshi

Abagabo bakora kure y’ingo zabo kandi ntibakunde gutekereza ku bagore babo cyane ngo bagire igihe cyo kuza kubareba kenshi, bituma aba bagore bibagirwa abagabo mu gihe babonye ababitaho hafi, maze bagatangira kubaca inyuma cyangwa se bakabacika.

9. Kutiyumvanamo no kudahuza kw’imiryango

Iyo umugore ageze mu rugo akahasanga abavandimwe b’umugabo ntibahuze muri byose, bashobora kumuhoza ku nkeke, kumugenzura mu rugo rwe n’ibindi birimo kumutoteza. Ibi ngo bishobora gutuma umugore ata umugabo we akigendera bitewe n’umuryango w’umugabo.

10. Kutishimira imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ngo ni ipfundo ryo kubaka urugo rwiza, rero ngo iyo iki gikorwa kitakozwe neza ku buryo impande zombi zishima, usanga mu rugo byazambye. Ariko cyane cyane ngo iki kibazo gikora cyane ku bagore kuko iyo batanezezwa n’uko abagabo babakorera iki gikorwa, usanga batangiye gushakisha ababaryohereza kurusha abagabo babo, ndetse bakaba bahitamo kwigendera kuko baba bumva bataryohewe n’ubuzima barimo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU